لِلْفُقَرَآءِ ٱلَّذِينَ أُحْصِرُوا۟ فِى سَبِيلِ ٱللَّهِ لَا يَسْتَطِيعُونَ ضَرْبًا فِى ٱلْأَرْضِ يَحْسَبُهُمُ ٱلْجَاهِلُ أَغْنِيَآءَ مِنَ ٱلتَّعَفُّفِ تَعْرِفُهُم بِسِيمَٰهُمْ لَا يَسْـَٔلُونَ ٱلنَّاسَ إِلْحَافًا وَمَا تُنفِقُوا۟ مِنْ خَيْرٍ فَإِنَّ ٱللَّهَ بِهِۦ عَلِيمٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Amaturo) ahabwe abakene, ba bandi bahugiye mu nzira ya Allah badashobora kujya gushakisha amafunguro, utabazi akeka ko bishoboye kubera kwihishira. Ubabwirwa n’ibimenyetso byabo (by’ubukene); ntibasaba abantu babagondoza. Kandi ibyo mutanze mu byiza, rwose Allah aba abizi neza.