caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah Al-Baqara, Verse 259

Medina · revelation order 87 · 2:259

أَوْ كَٱلَّذِى مَرَّ عَلَىٰ قَرْيَةٍ وَهِىَ خَاوِيَةٌ عَلَىٰ عُرُوشِهَا قَالَ أَنَّىٰ يُحْىِۦ هَٰذِهِ ٱللَّهُ بَعْدَ مَوْتِهَا فَأَمَاتَهُ ٱللَّهُ مِا۟ئَةَ عَامٍ ثُمَّ بَعَثَهُۥ قَالَ كَمْ لَبِثْتَ قَالَ لَبِثْتُ يَوْمًا أَوْ بَعْضَ يَوْمٍ قَالَ بَل لَّبِثْتَ مِا۟ئَةَ عَامٍ فَٱنظُرْ إِلَىٰ طَعَامِكَ وَشَرَابِكَ لَمْ يَتَسَنَّهْ وَٱنظُرْ إِلَىٰ حِمَارِكَ وَلِنَجْعَلَكَ ءَايَةً لِّلنَّاسِ وَٱنظُرْ إِلَى ٱلْعِظَامِ كَيْفَ نُنشِزُهَا ثُمَّ نَكْسُوهَا لَحْمًا فَلَمَّا تَبَيَّنَ لَهُۥ قَالَ أَعْلَمُ أَنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَىْءٍ قَدِيرٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationCyangwa nka wa wundi wanyuze ku mudugudu wasenyutse ugahinduka itongo akavuga ati “Ni gute Allah azawusubiza ubuzima nyuma yo gupfa kwawo (azazura abawutuye)?” Nuko Allah amwambura ubuzima imyaka ijana, maze aramuzura. (Allah) aramubaza ati “Umaze igihe kingana iki (warapfuye)?” Aravuga ati “Maze umunsi umwe cyangwa igice cyawo.” (Allah) aramubwira ati “Ahubwo umaze imyaka ijana. Ngaho reba ibiribwa n’ibinyobwa byawe ntibyagaze, unarebe indogobe yawe (uko yahindutse amagufa). Ibyo ni ukugira ngo tukugire ikimenyetso ku bantu. Unarebe amagufa (y’indogobe) uburyo tuyahuza, hanyuma tukayambika umubiri (ikongera ikabaho).” Nuko amaze gusobanukirwa (ubushobozi bwa Allah yaremeye), maze aravuga ati “Mu by’ukuri, menye ko Allah ari Ushoborabyose.”
Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70