أَلَمْ تَرَ إِلَى ٱلَّذِى حَآجَّ إِبْرَٰهِـۧمَ فِى رَبِّهِۦٓ أَنْ ءَاتَىٰهُ ٱللَّهُ ٱلْمُلْكَ إِذْ قَالَ إِبْرَٰهِـۧمُ رَبِّىَ ٱلَّذِى يُحْىِۦ وَيُمِيتُ قَالَ أَنَا۠ أُحْىِۦ وَأُمِيتُ قَالَ إِبْرَٰهِـۧمُ فَإِنَّ ٱللَّهَ يَأْتِى بِٱلشَّمْسِ مِنَ ٱلْمَشْرِقِ فَأْتِ بِهَا مِنَ ٱلْمَغْرِبِ فَبُهِتَ ٱلَّذِى كَفَرَ وَٱللَّهُ لَا يَهْدِى ٱلْقَوْمَ ٱلظَّٰلِمِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationEse ntiwamenye (yewe Muhamadi) uwahakanye Nyagasani we (Umwami Namurudhi) ubwo yagishaga impaka Aburahamu yitwaje ubwami Allah yamuhaye? Ubwo Aburahamu yavugaga ati “Nyagasani wanjye ni wa wundi utanga ubuzima n’urupfu.” (Namurudhi) aravuga ati “Nanjye ntanga ubuzima n’urupfu.” Aburahamu aravuga ati “Mu by’ukuri, Allah avana izuba iburasirazuba; ngaho wowe rivane iburengerazuba.” Nuko uwahakanye aramwara! Kandi Allah ntayobora ababangikanyamana.