caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah Al-Ahzaab, Verse 37

Medina · revelation order 90 · 33:37

وَإِذْ تَقُولُ لِلَّذِىٓ أَنْعَمَ ٱللَّهُ عَلَيْهِ وَأَنْعَمْتَ عَلَيْهِ أَمْسِكْ عَلَيْكَ زَوْجَكَ وَٱتَّقِ ٱللَّهَ وَتُخْفِى فِى نَفْسِكَ مَا ٱللَّهُ مُبْدِيهِ وَتَخْشَى ٱلنَّاسَ وَٱللَّهُ أَحَقُّ أَن تَخْشَىٰهُ فَلَمَّا قَضَىٰ زَيْدٌ مِّنْهَا وَطَرًا زَوَّجْنَٰكَهَا لِكَىْ لَا يَكُونَ عَلَى ٱلْمُؤْمِنِينَ حَرَجٌ فِىٓ أَزْوَٰجِ أَدْعِيَآئِهِمْ إِذَا قَضَوْا۟ مِنْهُنَّ وَطَرًا وَكَانَ أَمْرُ ٱللَّهِ مَفْعُولًا

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUnibuke (yewe Muhamadi) ubwo wabwiraga uwo Allah yahundagajeho ingabire (yo kuyoboka Isilamu) ndetse nawe ukamugirira ineza (umubohoza, ari we Zayidi mwene Haritha), ugira uti “Gumana n’umugore wawe kandi utinye Allah.” Wanahishe mu mutima ibyo Allah azagaragaza. Wanatinye abantu (ko bavuga ko warongoye umugore wasenzwe n’umwana wareze) kandi Allah ari We ukwiriye kugandukira. Nuko ubwo Zayidi yari amaze kubona ko atakimukeneye (amaze kumusenda), turamugushyingira kugira ngo bitazaba imbogamizi ku bemeramana kurongora abagore b’abana bareze, igihe batanye na bo. Kandi itegeko rya Allah rigomba kubahirizwa.
Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70