بِئْسَمَا ٱشْتَرَوْا۟ بِهِۦٓ أَنفُسَهُمْ أَن يَكْفُرُوا۟ بِمَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ بَغْيًا أَن يُنَزِّلَ ٱللَّهُ مِن فَضْلِهِۦ عَلَىٰ مَن يَشَآءُ مِنْ عِبَادِهِۦ فَبَآءُو بِغَضَبٍ عَلَىٰ غَضَبٍ وَلِلْكَٰفِرِينَ عَذَابٌ مُّهِينٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMbega ukuntu ibyo bihitiyemo ubwabo ari bibi, ubwo bahakanaga ibyo Allah yahishuye bitewe n’ishyari ry’uko Allah ahundagaza ibyiza bye ku wo ashaka mu bagaragu be! Ku bw’ibyo, bagezweho n’uburakari bwiyongera ku burakari, kandi abahakanyi bazahanishwa ibihano bisuzuguza.