وَإِذْ قَالَ إِبْرَٰهِـۧمُ رَبِّ ٱجْعَلْ هَٰذَا بَلَدًا ءَامِنًا وَٱرْزُقْ أَهْلَهُۥ مِنَ ٱلثَّمَرَٰتِ مَنْ ءَامَنَ مِنْهُم بِٱللَّهِ وَٱلْيَوْمِ ٱلْـَٔاخِرِ قَالَ وَمَن كَفَرَ فَأُمَتِّعُهُۥ قَلِيلًا ثُمَّ أَضْطَرُّهُۥٓ إِلَىٰ عَذَابِ ٱلنَّارِ وَبِئْسَ ٱلْمَصِيرُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUnibuke ubwo Aburahamu yavugaga ati “Nyagasani wanjye! Uyu murwa (wa Maka) wugire ahantu h’amahoro, uhe amafunguro agizwe n’imbuto abawutuye muri bo; bemera Allah n’umunsi w’imperuka.” (Nyagasani) aravuga ati “Naho uzahakana, nzamushimisha by’igihe gito (ku isi), hanyuma (ku munsi w’imperuka) muhirikire mu bihano by’umuriro, kandi (umuriro) ni wo shyikiro ribi!