وَإِذْ جَعَلْنَا ٱلْبَيْتَ مَثَابَةً لِّلنَّاسِ وَأَمْنًا وَٱتَّخِذُوا۟ مِن مَّقَامِ إِبْرَٰهِـۧمَ مُصَلًّى وَعَهِدْنَآ إِلَىٰٓ إِبْرَٰهِـۧمَ وَإِسْمَٰعِيلَ أَن طَهِّرَا بَيْتِىَ لِلطَّآئِفِينَ وَٱلْعَٰكِفِينَ وَٱلرُّكَّعِ ٱلسُّجُودِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUnibuke ubwo ingoro ya (Al Ka’abat) twayigiraga ahantu h’ihuriro n’amahoro ku bantu. Kandi tunabategeka ko aho Aburahamu yahagararaga (Maqam Ibrahim)[1] muhagira ahantu ho gusengera. Tunategeka Aburahamu na Isimayili (tugira tuti) “Musukure ingoro yanjye mubigiriye abayizenguruka (bakora umutambagiro), abahakorera umwiherero (Itikafu), ndetse n’abunama n’abubama (basali).