caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah Ibrahim, Verse 22

Mecca · revelation order 72 · 14:22

وَقَالَ ٱلشَّيْطَٰنُ لَمَّا قُضِىَ ٱلْأَمْرُ إِنَّ ٱللَّهَ وَعَدَكُمْ وَعْدَ ٱلْحَقِّ وَوَعَدتُّكُمْ فَأَخْلَفْتُكُمْ وَمَا كَانَ لِىَ عَلَيْكُم مِّن سُلْطَٰنٍ إِلَّآ أَن دَعَوْتُكُمْ فَٱسْتَجَبْتُمْ لِى فَلَا تَلُومُونِى وَلُومُوٓا۟ أَنفُسَكُم مَّآ أَنَا۠ بِمُصْرِخِكُمْ وَمَآ أَنتُم بِمُصْرِخِىَّ إِنِّى كَفَرْتُ بِمَآ أَشْرَكْتُمُونِ مِن قَبْلُ إِنَّ ٱلظَّٰلِمِينَ لَهُمْ عَذَابٌ أَلِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko ubwo imanza zizaba zimaze gucibwa, Shitani avuge ati “Mu by’ukuri Allah yabasezeranyije isezerano ry’ukuri (ryo kuzazurwa no kugororerwa). Naho njye isezerano nabahaye sinaryubahirije, kuko nta bubasha nari mbafiteho uretse ko nabahamagaye mukanyitaba. Ku bw’ibyo, ntimumvebe ahubwo mwivebe ubwanyu. (Ubu) nta cyo nabamarira kandi namwe nta cyo mwamarira. Mu by’ukuri njye mpakanye ibikorwa byanyu mwakoze (ubwo mwarekaga kugaragira Allah) mukambangikanya na We. Mu by’ukuri inkozi z’ibibi zirahanishwa ibihano bibabaza.”
Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70