وَمِنْ أَهْلِ ٱلْكِتَٰبِ مَنْ إِن تَأْمَنْهُ بِقِنطَارٍ يُؤَدِّهِۦٓ إِلَيْكَ وَمِنْهُم مَّنْ إِن تَأْمَنْهُ بِدِينَارٍ لَّا يُؤَدِّهِۦٓ إِلَيْكَ إِلَّا مَا دُمْتَ عَلَيْهِ قَآئِمًا ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمْ قَالُوا۟ لَيْسَ عَلَيْنَا فِى ٱلْأُمِّيِّـۧنَ سَبِيلٌ وَيَقُولُونَ عَلَى ٱللَّهِ ٱلْكَذِبَ وَهُمْ يَعْلَمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo mu bahawe igitabo, hari uwo waragiza umutungo utubutse akawugusubiza, no muri bo kandi harimo uwo waragiza idinari[1] ntarigusubize, keretse ubanje kumutitiriza (umwishyuza ubudahwema). Ibyo babiterwa n’uko bavuze bati “Nta nkurikizi kuri twe mu guhemukira abadasobanukiwe (abatari twe).” Bakanabeshyera Allah (ko yabibaziruriye) kandi babizi (ko babeshya).