فَلَمَّا قَضَىٰ مُوسَى ٱلْأَجَلَ وَسَارَ بِأَهْلِهِۦٓ ءَانَسَ مِن جَانِبِ ٱلطُّورِ نَارًا قَالَ لِأَهْلِهِ ٱمْكُثُوٓا۟ إِنِّىٓ ءَانَسْتُ نَارًا لَّعَلِّىٓ ءَاتِيكُم مِّنْهَا بِخَبَرٍ أَوْ جَذْوَةٍ مِّنَ ٱلنَّارِ لَعَلَّكُمْ تَصْطَلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNuko Musa yujuje igihe (bumvikanye), ajyana n’umuryango we (basubiye mu Misiri), arabukwa umuriro iruhande (rw’umusozi) wa Twuri. Maze abwira umuryango we ati “Nimusigare aha, mu by’ukuri njye ndabutswe umuriro; hari ubwo nabazanira amakuru yawo (yadufasha kumenya inzira) cyangwa nkabazanira igishirira kugira ngo mwote.”