caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah Al-Baqara, Verse 228

Medina · revelation order 87 · 2:228

وَٱلْمُطَلَّقَٰتُ يَتَرَبَّصْنَ بِأَنفُسِهِنَّ ثَلَٰثَةَ قُرُوٓءٍ وَلَا يَحِلُّ لَهُنَّ أَن يَكْتُمْنَ مَا خَلَقَ ٱللَّهُ فِىٓ أَرْحَامِهِنَّ إِن كُنَّ يُؤْمِنَّ بِٱللَّهِ وَٱلْيَوْمِ ٱلْـَٔاخِرِ وَبُعُولَتُهُنَّ أَحَقُّ بِرَدِّهِنَّ فِى ذَٰلِكَ إِنْ أَرَادُوٓا۟ إِصْلَٰحًا وَلَهُنَّ مِثْلُ ٱلَّذِى عَلَيْهِنَّ بِٱلْمَعْرُوفِ وَلِلرِّجَالِ عَلَيْهِنَّ دَرَجَةٌ وَٱللَّهُ عَزِيزٌ حَكِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’abagore bahawe ubutane bategereza igihe cy’imihango inshuro eshatu (mbere y’uko bashakwa n’abandi bagabo), nta n’ubwo bemerewe guhisha ibyo Allah yaremye muri nyababyeyi zabo (inda cyangwa imihango), niba koko bemera Allah n’umunsi w’imperuka. Kandi abagabo babo ni bo bafite uburenganzira bwo kubagarura muri icyo gihe niba bagamije ubwiyunge. Na bo (abo bagore) bafite uburenganzira ku bagabo babo nk’ubwo abagabo babafiteho ku neza, ariko abagabo bafite urwego rusumbye urwabo. Kandi Allah ni Nyiricyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70