ثُمَّ قَسَتْ قُلُوبُكُم مِّنۢ بَعْدِ ذَٰلِكَ فَهِىَ كَٱلْحِجَارَةِ أَوْ أَشَدُّ قَسْوَةً وَإِنَّ مِنَ ٱلْحِجَارَةِ لَمَا يَتَفَجَّرُ مِنْهُ ٱلْأَنْهَٰرُ وَإِنَّ مِنْهَا لَمَا يَشَّقَّقُ فَيَخْرُجُ مِنْهُ ٱلْمَآءُ وَإِنَّ مِنْهَا لَمَا يَهْبِطُ مِنْ خَشْيَةِ ٱللَّهِ وَمَا ٱللَّهُ بِغَٰفِلٍ عَمَّا تَعْمَلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMaze nyuma yaho imitima yanyu irinangira imera nk’amabuye, cyangwa se ikomera kurushaho; kuko mu by’ukuri, mu mabuye harimo aturikamo imigezi, hari n’ayandi yiyasa akavamo amazi, ayandi na yo agahanuka kubera gutinya Allah. Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora.