فَقُلْنَا ٱضْرِبُوهُ بِبَعْضِهَا كَذَٰلِكَ يُحْىِ ٱللَّهُ ٱلْمَوْتَىٰ وَيُرِيكُمْ ءَايَٰتِهِۦ لَعَلَّكُمْ تَعْقِلُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationTurababwira tuti “(Uwishwe) nimumukubite bimwe mu bice byayo (inka), (babimukubitishije arazuka).” Uko ni ko Allah azura abapfuye, kandi akabereka ibitangaza bye kugira ngo musobanukirwe.