caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah Al-Maaida, Verse 41

Medina · revelation order 112 · 5:41

يَٰٓأَيُّهَا ٱلرَّسُولُ لَا يَحْزُنكَ ٱلَّذِينَ يُسَٰرِعُونَ فِى ٱلْكُفْرِ مِنَ ٱلَّذِينَ قَالُوٓا۟ ءَامَنَّا بِأَفْوَٰهِهِمْ وَلَمْ تُؤْمِن قُلُوبُهُمْ وَمِنَ ٱلَّذِينَ هَادُوا۟ سَمَّٰعُونَ لِلْكَذِبِ سَمَّٰعُونَ لِقَوْمٍ ءَاخَرِينَ لَمْ يَأْتُوكَ يُحَرِّفُونَ ٱلْكَلِمَ مِنۢ بَعْدِ مَوَاضِعِهِۦ يَقُولُونَ إِنْ أُوتِيتُمْ هَٰذَا فَخُذُوهُ وَإِن لَّمْ تُؤْتَوْهُ فَٱحْذَرُوا۟ وَمَن يُرِدِ ٱللَّهُ فِتْنَتَهُۥ فَلَن تَمْلِكَ لَهُۥ مِنَ ٱللَّهِ شَيْـًٔا أُو۟لَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ لَمْ يُرِدِ ٱللَّهُ أَن يُطَهِّرَ قُلُوبَهُمْ لَهُمْ فِى ٱلدُّنْيَا خِزْىٌ وَلَهُمْ فِى ٱلْـَٔاخِرَةِ عَذَابٌ عَظِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYewe ntumwa (Muhamadi)! Ntugaterwe agahinda n’abahatanira kujya mu buhakanyi muri ba bandi bavuze bati “Twaremeye” babivugishije iminwa yabo ariko bitavuye ku mitima yabo. No mu Bayahudi hari abumviriza ibyo uvuga bagamije kujya kuvuga ibinyoma, bumviriza cyane ibyo uvuga bagamije kumvira abo mutari kumwe (batigeze bakugana). Bahindura amagambo (yo muri Tawurati) bayakura mu myanya yayo bavuga bati “Nimuhabwa (ibihuye) n’ibi (tubabwira), muzabyakire; ariko nimutabihabwa muzabe menge.” Uwo Allah ashaka kugerageza nta cyo wamumarira imbere ya Allah. Abo ni ba bandi Allah adashaka kweza imitima yabo (ngo bave mu buyobe); bazagira igisebo ku isi kandi no ku munsi w’imperuka bazahanishwa ibihano bihambaye.
Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70