ذَٰلِكَ أَدْنَىٰٓ أَن يَأْتُوا۟ بِٱلشَّهَٰدَةِ عَلَىٰ وَجْهِهَآ أَوْ يَخَافُوٓا۟ أَن تُرَدَّ أَيْمَٰنٌۢ بَعْدَ أَيْمَٰنِهِمْ وَٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ وَٱسْمَعُوا۟ وَٱللَّهُ لَا يَهْدِى ٱلْقَوْمَ ٱلْفَٰسِقِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUbwo ni bwo buryo bwegereye kuba batanga ubuhamya uko buri, cyangwa bagatinya ko hazanwa izindi ndahiro (z’abo mu muryango w’uwapfuye) nyuma y’indahiro zabo (maze bagaseba). Munatinye Allah ndetse munamutege amatwi. Kandi Allah ntayobora abantu b’ibyigomeke.