إِنَّ ٱلَّذِينَ ٱرْتَدُّوا۟ عَلَىٰٓ أَدْبَٰرِهِم مِّنۢ بَعْدِ مَا تَبَيَّنَ لَهُمُ ٱلْهُدَى ٱلشَّيْطَٰنُ سَوَّلَ لَهُمْ وَأَمْلَىٰ لَهُمْ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMu by’ukuri ba bandi bahindukiye bagatera umugongo (ukwemera), nyuma y’uko basobanukiwe umuyoboro w’ukuri, Shitani yabakundishije (ibikorwa byabo bibi) inabizeza kubaho igihe kirekire.