سَلْ بَنِىٓ إِسْرَٰٓءِيلَ كَمْ ءَاتَيْنَٰهُم مِّنْ ءَايَةٍۭ بَيِّنَةٍ وَمَن يُبَدِّلْ نِعْمَةَ ٱللَّهِ مِنۢ بَعْدِ مَا جَآءَتْهُ فَإِنَّ ٱللَّهَ شَدِيدُ ٱلْعِقَابِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaza bene Isiraheli uti “Ni ibimenyetso bingahe bigaragara twabahaye (mu bitabo byabo bakabihakana)?” Kandi usimbuza inema ya Allah (idini rya Isilamu) nyuma y’uko imugeraho (Allah azamuhana). Mu by’ukuri, Allah ni Nyiribihano bikaze.