وَلَمَّا جَآءَهُمْ رَسُولٌ مِّنْ عِندِ ٱللَّهِ مُصَدِّقٌ لِّمَا مَعَهُمْ نَبَذَ فَرِيقٌ مِّنَ ٱلَّذِينَ أُوتُوا۟ ٱلْكِتَٰبَ كِتَٰبَ ٱللَّهِ وَرَآءَ ظُهُورِهِمْ كَأَنَّهُمْ لَا يَعْلَمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’igihe bagerwagaho n’Intumwa (Muhamadi) iturutse kwa Allah, ishimangira ibyo bafite (muri Tawurati), agatsiko mu bahawe igitabo kateraga umugongo igitabo cya Allah (Qur’an) nk’aho nta cyo bazi.