بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓا۟ أَوْفُوا۟ بِٱلْعُقُودِ أُحِلَّتْ لَكُم بَهِيمَةُ ٱلْأَنْعَٰمِ إِلَّا مَا يُتْلَىٰ عَلَيْكُمْ غَيْرَ مُحِلِّى ٱلصَّيْدِ وَأَنتُمْ حُرُمٌ إِنَّ ٱللَّهَ يَحْكُمُ مَا يُرِيدُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationYemwe abemeye! Mujye mwuzuza amasezerano. Mwaziruriwe (kurya) amatungo, usibye ayo muza kugaragarizwa ko mwaziririjwe. Muziririjwe kandi guhiga igihe mwinjiye mu migenzo y’umutambagiro mutagatifu (Hija). Mu by’ukuri, Allah ategeka ibyo ashaka.[1]