وَإِذْ صَرَفْنَآ إِلَيْكَ نَفَرًا مِّنَ ٱلْجِنِّ يَسْتَمِعُونَ ٱلْقُرْءَانَ فَلَمَّا حَضَرُوهُ قَالُوٓا۟ أَنصِتُوا۟ فَلَمَّا قُضِىَ وَلَّوْا۟ إِلَىٰ قَوْمِهِم مُّنذِرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUnibuke (yewe Muhamadi) ubwo twakwerekezagaho itsinda ry’amajini kugira ngo ryumve Qur’an, ubwo yakurikiranaga (isomwa ryayo) yaravuze ati “Nimuceceke.” Nuko imaze gusomwa, asubira kuburira magenzi yayo.