إِذْ دَخَلُوا۟ عَلَىٰ دَاوُۥدَ فَفَزِعَ مِنْهُمْ قَالُوا۟ لَا تَخَفْ خَصْمَانِ بَغَىٰ بَعْضُنَا عَلَىٰ بَعْضٍ فَٱحْكُم بَيْنَنَا بِٱلْحَقِّ وَلَا تُشْطِطْ وَٱهْدِنَآ إِلَىٰ سَوَآءِ ٱلصِّرَٰطِ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUbwo binjiraga kwa Dawudi maze akabikanga, bakavuga bati “Wigira ubwoba! Twembi twashyamiranye; umwe muri twe yahuguje undi. Bityo dukiranure mu kuri kandi ntubogame, ndetse unatuyobore inzira igororotse.”