بِسْمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحْمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ ٱلْحَمْدُ لِلَّهِ ٱلَّذِى لَهُۥ مَا فِى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِى ٱلْأَرْضِ وَلَهُ ٱلْحَمْدُ فِى ٱلْـَٔاخِرَةِ وَهُوَ ٱلْحَكِيمُ ٱلْخَبِيرُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationIshimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, We nyir’ibiri mu birere n’ibiri mu isi. Kandi akaba na nyir’ibisingizo byuzuye mu buzima bwa nyuma (imperuka); ndetse ni We Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi wa byose.