وَلَا يَصُدُّنَّكَ عَنْ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ بَعْدَ إِذْ أُنزِلَتْ إِلَيْكَ وَٱدْعُ إِلَىٰ رَبِّكَ وَلَا تَكُونَنَّ مِنَ ٱلْمُشْرِكِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi rwose (ababangikanyamana) ntibazakubuze kugeza amagambo ya Allah (ku bantu) nyuma y’uko uyahishuriwe. Ujye unahamagarira (abantu) kugana Nyagasani wawe, ndetse ntuzabe mu babangikanyamana.