وَأَصْبَحَ ٱلَّذِينَ تَمَنَّوْا۟ مَكَانَهُۥ بِٱلْأَمْسِ يَقُولُونَ وَيْكَأَنَّ ٱللَّهَ يَبْسُطُ ٱلرِّزْقَ لِمَن يَشَآءُ مِنْ عِبَادِهِۦ وَيَقْدِرُ لَوْلَآ أَن مَّنَّ ٱللَّهُ عَلَيْنَا لَخَسَفَ بِنَا وَيْكَأَنَّهُۥ لَا يُفْلِحُ ٱلْكَٰفِرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMaze abifuzaga urwego nk’urwe ku munsi wabanje, baravuga bati “Burya bwose! Allah yongerera amafunguro uwo ashaka mu bagaragu be akanayagabanya (ku wo ashaka). Iyo Allah ataza kutugirira ubuntu natwe yari kuturigitisha (mu butaka). Burya bwose! Abahakanyi ntibazakiranuka!”