قَالَ إِنِّىٓ أُرِيدُ أَنْ أُنكِحَكَ إِحْدَى ٱبْنَتَىَّ هَٰتَيْنِ عَلَىٰٓ أَن تَأْجُرَنِى ثَمَٰنِىَ حِجَجٍ فَإِنْ أَتْمَمْتَ عَشْرًا فَمِنْ عِندِكَ وَمَآ أُرِيدُ أَنْ أَشُقَّ عَلَيْكَ سَتَجِدُنِىٓ إِن شَآءَ ٱللَّهُ مِنَ ٱلصَّٰلِحِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim Association(Shuwayibu) aravuga ati “Mu by’ukuri ndashaka kugushyingira umwe muri aba bakobwa banjye babiri, ukazankorera imyaka umunani; ariko unujuje icumi, byaba ari ubushake bwawe kuko ntashaka kukugora. Ku bushake bwa Allah, uzasanga ndi umwe mu bantu beza.”