وَٱلَّذِينَ يَرْمُونَ أَزْوَٰجَهُمْ وَلَمْ يَكُن لَّهُمْ شُهَدَآءُ إِلَّآ أَنفُسُهُمْ فَشَهَٰدَةُ أَحَدِهِمْ أَرْبَعُ شَهَٰدَٰتٍۭ بِٱللَّهِ إِنَّهُۥ لَمِنَ ٱلصَّٰدِقِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNaho ba bandi babeshyera abagore babo (babashinja) ubusambanyi, ariko bakaba batabifitiye abahamya usibye bo ubwabo; (icyo gihe) ubuhamya bw’umwe muri bo (umugabo) ni ukurahira ku izina rya Allah inshuro enye (yemeza) ko ari mu bavuga ukuri (ku cyaha cy’ubusambanyi ashinja umugore we).