وَٱذْكُرُوا۟ ٱللَّهَ فِىٓ أَيَّامٍ مَّعْدُودَٰتٍ فَمَن تَعَجَّلَ فِى يَوْمَيْنِ فَلَآ إِثْمَ عَلَيْهِ وَمَن تَأَخَّرَ فَلَآ إِثْمَ عَلَيْهِ لِمَنِ ٱتَّقَىٰ وَٱتَّقُوا۟ ٱللَّهَ وَٱعْلَمُوٓا۟ أَنَّكُمْ إِلَيْهِ تُحْشَرُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMunasingize Allah mu minsi mbarwa.[1] Ariko uzagira ubwira akahamara iminsi ibiri, nta cyaha kuri we, n’uzatinda (kuva Mina) nta cyaha kuri we, kuri wa wundi utinya Allah. Munatinye Allah kandi mumenye ko iwe ari ho muzakoranyirizwa.