أَوْ كَصَيِّبٍ مِّنَ ٱلسَّمَآءِ فِيهِ ظُلُمَٰتٌ وَرَعْدٌ وَبَرْقٌ يَجْعَلُونَ أَصَٰبِعَهُمْ فِىٓ ءَاذَانِهِم مِّنَ ٱلصَّوَٰعِقِ حَذَرَ ٱلْمَوْتِ وَٱللَّهُ مُحِيطٌۢ بِٱلْكَٰفِرِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationCyangwa (urundi rugero rwabo) ni (nk’abantu bagenda) mu mvura nyinshi iva mu kirere, irimo umwijima, inkuba n’imirabyo; bagashyira intoki zabo mu matwi kubera urusaku rwinshi rw’inkuba batinya gupfa. Ariko Allah agose abahakanyi (mu mpande zose).