وَلَا تَأْكُلُوٓا۟ أَمْوَٰلَكُم بَيْنَكُم بِٱلْبَٰطِلِ وَتُدْلُوا۟ بِهَآ إِلَى ٱلْحُكَّامِ لِتَأْكُلُوا۟ فَرِيقًا مِّنْ أَمْوَٰلِ ٱلنَّاسِ بِٱلْإِثْمِ وَأَنتُمْ تَعْلَمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi ntimukarye imitungo ya bagenzi banyu mu buryo butemewe (nka ruswa, urusimbi, amahugu...), munayitangaho ruswa mu bacamanza kugira ngo (mubone uko) murya imwe mu mitungo y’abantu mu mahugu kandi mubizi (ko ari ikizira).