وَلِكُلٍّ وِجْهَةٌ هُوَ مُوَلِّيهَا فَٱسْتَبِقُوا۟ ٱلْخَيْرَٰتِ أَيْنَ مَا تَكُونُوا۟ يَأْتِ بِكُمُ ٱللَّهُ جَمِيعًا إِنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَىْءٍ قَدِيرٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNa buri bantu bafite icyerekezo berekeramo (basali), ngaho nimurushanwe mu gukora ibyiza, kandi aho muzaba muri hose Allah azabahuriza hamwe mwese (ku munsi w’imperuka). Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose.