وَقَالُوا۟ كُونُوا۟ هُودًا أَوْ نَصَٰرَىٰ تَهْتَدُوا۟ قُلْ بَلْ مِلَّةَ إِبْرَٰهِـۧمَ حَنِيفًا وَمَا كَانَ مِنَ ٱلْمُشْرِكِينَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationBaranavuze bati “Nimube Abayahudi (Abayahudi babwira abakurikiye Intumwa Muhamadi)! Cyangwa Abanaswara[1] (Abanaswara babwira abakurikiye Intumwa Muhamadi) ni bwo muzayoboka!” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ahubwo (ukuyoboka nyako ni ugukurikira) idini ritunganye rya Aburahamu (Ibrahim) (ritabangikanya Imana), kandi ntiyari mu babangikanyamana.