وَإِذَا جَآءُوكُمْ قَالُوٓا۟ ءَامَنَّا وَقَد دَّخَلُوا۟ بِٱلْكُفْرِ وَهُمْ قَدْ خَرَجُوا۟ بِهِۦ وَٱللَّهُ أَعْلَمُ بِمَا كَانُوا۟ يَكْتُمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationN’iyo (indyarya) zije zibagana, ziravuga ziti “Twaremeye”, nyamara zinjirana aho muri (umugambi w’) ubuhakanyi zikanabusohakana. Kandi Allah azi neza ibyo zahishaga byose.