فَاطِرُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلْأَرْضِ جَعَلَ لَكُم مِّنْ أَنفُسِكُمْ أَزْوَٰجًا وَمِنَ ٱلْأَنْعَٰمِ أَزْوَٰجًا يَذْرَؤُكُمْ فِيهِ لَيْسَ كَمِثْلِهِۦ شَىْءٌ وَهُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلْبَصِيرُ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationUmuhanzi w’ibirere n’isi; wabaremeye abagore ababakomoyemo, ndetse no mu matungo akaremamo ay’igitsina gabo n’igitsina gore; ni muri ubwo buryo mwororokamo. Ntagira icyo asa na cyo, kandi We ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje.