وَلَا تَسْتَوِى ٱلْحَسَنَةُ وَلَا ٱلسَّيِّئَةُ ٱدْفَعْ بِٱلَّتِى هِىَ أَحْسَنُ فَإِذَا ٱلَّذِى بَيْنَكَ وَبَيْنَهُۥ عَدَٰوَةٌ كَأَنَّهُۥ وَلِىٌّ حَمِيمٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi igikorwa cyiza n’ikibi ntibishobora kungana. Bityo, inabi (wakorewe) jya uyikosoza ineza; ibyo bizatuma uwo mwari mufitanye urwango aba nk’inshuti yawe magara.