وَقَالُوا۟ قُلُوبُنَا غُلْفٌۢ بَل لَّعَنَهُمُ ٱللَّهُ بِكُفْرِهِمْ فَقَلِيلًا مَّا يُؤْمِنُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi (Abayahudi ubwo Intumwa Muhamadi yabagezagaho ubutumwa) baravuze bati “Imitima yacu irapfundikiye (iradanangiye ntiyumva amagambo yawe).” Ahubwo Allah yarabavumye kubera ubuhakanyi bwabo, dore ko ibyo bemera ari bike.