وَإِن كَانَ ذُو عُسْرَةٍ فَنَظِرَةٌ إِلَىٰ مَيْسَرَةٍ وَأَن تَصَدَّقُوا۟ خَيْرٌ لَّكُمْ إِن كُنتُمْ تَعْلَمُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationNo mu gihe uwishyuzwa ananiwe kwishyura, mujye mumwihanganira kugeza igihe aboneye ubushobozi. Ariko muramutse munamubabariye (uwo mwenda) mukawugira ituro, ibyo ni byo byiza kuri mwe iyaba mwari mubizi.