caseriqMeaning search in the Qur'an

Surah Al-Maaida, Verse 3

Medina · revelation order 112 · 5:3

حُرِّمَتْ عَلَيْكُمُ ٱلْمَيْتَةُ وَٱلدَّمُ وَلَحْمُ ٱلْخِنزِيرِ وَمَآ أُهِلَّ لِغَيْرِ ٱللَّهِ بِهِۦ وَٱلْمُنْخَنِقَةُ وَٱلْمَوْقُوذَةُ وَٱلْمُتَرَدِّيَةُ وَٱلنَّطِيحَةُ وَمَآ أَكَلَ ٱلسَّبُعُ إِلَّا مَا ذَكَّيْتُمْ وَمَا ذُبِحَ عَلَى ٱلنُّصُبِ وَأَن تَسْتَقْسِمُوا۟ بِٱلْأَزْلَٰمِ ذَٰلِكُمْ فِسْقٌ ٱلْيَوْمَ يَئِسَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوا۟ مِن دِينِكُمْ فَلَا تَخْشَوْهُمْ وَٱخْشَوْنِ ٱلْيَوْمَ أَكْمَلْتُ لَكُمْ دِينَكُمْ وَأَتْمَمْتُ عَلَيْكُمْ نِعْمَتِى وَرَضِيتُ لَكُمُ ٱلْإِسْلَٰمَ دِينًا فَمَنِ ٱضْطُرَّ فِى مَخْمَصَةٍ غَيْرَ مُتَجَانِفٍ لِّإِثْمٍ فَإِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٌ رَّحِيمٌ

Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationMwaziririjwe (kurya) icyipfushije, amaraso, inyama y’ingurube, icyabagiwe ikitari Allah, icyishwe kinizwe, icyishwe gikubiswe, icyapfuye gihanutse, icyapfuye gitewe ihembe n’ikindi, n’icyariweho n’inyamaswa (kigapfa) uretse icyo mwabashije kubaga kitarapfa), ndetse n’icyabagiwe ibigirwamana. (Mwaziririjwe kandi) kuraguza (mushaka kumenya ibizababaho); ibyo byose kuri mwe ni ukwigomeka ku mategeko ya Allah. Kuri ubu, ba bandi bahakanye bataye icyizere (cy’uko mutakivuye) mu idini ryanyu, bityo ntimukabatinye, ahubwo abe ari njye mutinya. Uyu munsi mbuzurije idini ryanyu, kandi mbasenderejeho inema zanjye, nanabahitiyemo ko Isilamu iba idini ryanyu. Ariko uzasumbirizwa n’inzara atari ukwigomeka (akarya ibyaziririjwe, nta cyaha kuri we). Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Looking for a topic? Try the meaning search — your question is scanned across all 6,236 verses.
Language — 70