وَلَوْ أَنَّ لِلَّذِينَ ظَلَمُوا۟ مَا فِى ٱلْأَرْضِ جَمِيعًا وَمِثْلَهُۥ مَعَهُۥ لَٱفْتَدَوْا۟ بِهِۦ مِن سُوٓءِ ٱلْعَذَابِ يَوْمَ ٱلْقِيَٰمَةِ وَبَدَا لَهُم مِّنَ ٱللَّهِ مَا لَمْ يَكُونُوا۟ يَحْتَسِبُونَ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi iyo inkozi z’ibibi ziza kuba zifite ibiri mu isi byose ndetse n’ibindi nka byo, zari kubitangaho incungu kugira ngo bizirinde ibihano bibi byo ku munsi w’imperuka. Kandi bazagaragarizwa na Allah ibyo batakekaga (ibihano).