وَإِذْ غَدَوْتَ مِنْ أَهْلِكَ تُبَوِّئُ ٱلْمُؤْمِنِينَ مَقَٰعِدَ لِلْقِتَالِ وَٱللَّهُ سَمِيعٌ عَلِيمٌ
Kinyarwanda Translation - Rwanda Muslim AssociationKandi wibuke (yewe Muhamadi) ubwo wazindukaga mu gitondo usize umuryango wawe (ukajya) gushyira abemeramana mu birindiro by’urugamba (rwabereye ku musozi wa Uhudi). Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.